AHARI IBITI HABA HARI UBUZIMA

gikorwa cyo gutera ibiti mu butaka bw’Ikigo Ntangarugero mu Buhinzi n’Ubworozi (Mbayaya Farm Demonstration) cya EAR Diyoseze ya Shyogwe buri mu Kagali ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

img-20161113-wa0014Uwo muganda wabaye ku wa gatanu tariki ya 11/11/2016. Wateguwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga bufatanyije na EAR Diyoseze ya Shyogwe, RAB, Viva Trees, na Mukunguri Rice Farm. Abitabiriye uwo muganda bateye ibiti by’imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka ndetse  n’indabo ku musozi wa Nyaruhengeli.

Kuri uyu musozi Diocese ya Shyogwe yatangiye kubaka ivuriro ndetse ikaba ihakorera n’ubuhinzi ntangarugero. Twakwibutsa ko uyu musozi wa Nyaruhengeli urimo gutunganywa ngo uzabe umudugudu ntangarugero (Modal Village) akaba ari nayo mpamvu usibye kuhubaka ivuriro, Diyoseze ya Shyogwe iteganya no kuhubaka amashuli y’imyuga itandukanye.

Diyoseze ya Shyogwe ishishikajwe cyane no kurengera ibidukikije bityo ikaba inateganya ko ku wa 23/11/2016 ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga bazongera gutera imbuto ziribwa ku butaka bwayo bungana na ha 11.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.