Mu Rwanda habarirwa amadini asaga 1500 mu gihe hari n’andi menshi akora ariko atarahabwa ibyangombwa, aho abimenyesha inzego z’ibanze z’aho agiye gukorera muri icyo gihe ataremerwa.
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 2012, mu gihugu habarurwaga amatorero n’amadini atarenga 180. Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kuyandika yaje kwiyongera ku bwinshi aho kuri ubu ageze kuri 1500, abenshi bibaza niba amenshi mu matorero aganisha abayoboke mu bugingo buhoraho cyangwa mu buyobe.
Amenshi muri aya madini yemewe akorera mu Rwanda agendera ku myemerere y’ijambo ry’Imana, ariko mu buryo butunguranye, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ari nacyo gishinzwe kwandika imiryango itegamiye kuri leta, icyiciro amadini abarizwamo, cyatunguwe no kubona hari asabwa kandikwa agaragaza imyemerere itari isanzwe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba, yavuze ko hari imiryango ibiri yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda ivuga ko igendera ku mbaraga za shitani.
Yagize ati “Hari imiryango ibiri igendera ku myemerere nk’iyo yasabye kwandikwa mu buryo bwemewe n’Amategeko igakorera mu Rwanda.”
Abajijwe uko bamenye ko iyo miryango ikorana n’imyuka mibi ndetse n’imbaraga za shitani, yagize ati “Iyo twandika imiryango hari inyandiko tubasaba. Mu mategeko bagenderaho twasanze ko bakorana n’imbaraga za sekibi [force surnaturel], barabyiyemerera rwose.”
Yakomeje avuga ko iyi miryango itandukanye n’amadini gakondo kuko ” gakondo bemerera Imana.”
U Rwanda ni igihugu kigendera kuri Politiki yemerera buri wese uburenganzira bwo kwishyira akizana harimo no gusenga. Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko nkuko bigaragara mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Aya madini ashobora kwemererwa
Mu Itegeko Nshinga harimo ibigaragaza ko Abanyarwanda bemerera mu Mana dore ko iyo umuyobozi arahira agira ati “Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”
Iyi ndahiro igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyemera Imana bigatuma hari abibaza niba imiryango nk’iyi ifite umurongo uhabanye n’iyo myemerere yakwememererwa gukorera mu gihugu.
Barihuta ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini muri RGB, avuga ko izi mpungenge zidakwiye kubaho kuko amategeko y’u Rwanda atanga uburenganzira busesuye.
Ati “Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n’imyememerere ye.”
Barihuta akomeza avuga ko iyi miryango ari iy’Abanyarwanda, icyakora itagaragaza uko izajya ikora n’ahandi isanzwe ikorera.
Barihuta yemeje ko nta wabuza iyi miryango gukora kuko buri wese afite uburenganzira bwo gusenga mu buryo ashaka
Inkuru dukesha igihe.com, yanditswe kuya 11-03-2016 saa 08:41′ na Bukuru JC