Uyu munsi ku wa 03/04/2016 muri Paruwasi ya Gitarama habereye umuhango wo kwicaza Canon GASANA Emmanuel mu ntebe nka Archdeacon w’Ubucidikoni bwa Shyogwe. Uwo muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse mu buyobozi bw’Itorero no mu butegetsi bwite bwa Leta. Ku ruhande rw’Itorero twavuga Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, Dr. Jered KALIMBA, abayobozi mu matorero akorera mu Karere ka Muhanga n’abandi. Muri ibi birori ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwahagarariwe n’Umuyobozi wako Madamu Uwamariya Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe yibukije ko kuba Archdeacon bivuze kuba umugaragu w’abantu bose, bityo abahabwa ubwo butware bakaba bagomba guhora bazirikana ko bahamagariwe gukorera Itorero mu kwicisha bugufi. Archdeacon ariko na none bivuze umuyobozi; bishaka kuvuga ko agomba gufata ibyemezo rimwe na rimwe bishobora kuremerera abo abifatiye. N’ubwo ibyo byemezo bishobora kutanezeza abakirisitu, agomba kubifata mu nyungu z’Itorero. Umwepisikopi yatanze urugero avuga ko umuntu ushaka kuvura ikibyimba aba agomba kugikanda amashyira agashiramo n’ubwo bibabaza umurwayi ariko iyo niyo nzira aba agomba kunyuramo kugira ngo akire.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yishimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere ayobora na EAR Shyogwe kuko bose bahurira ku iterambere ry’umuturage. Yavuze ko nk’umuyobozi mushya yumva impanuro Nyiricyubahiro Musenyeri yahaye Archdeacon Gasana nawe zizamufasha. Yashimye kandi uburyo EAR Diyoseze ya Shyogwe igira uruhare mu iterambere ry’abaturage binyuze mu mishinga iterwa inkunga na Compassion International n’ahandi. Maire yakomeje asaba ko Itorero ryose ritatererana Archdeacon ahubwo ryamusengera kandi abantu bakamufasha gusohoza inshingano ze. Yashoje asaba ko muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bose bazitabira ibiganiro biteganyijwe hirya no hino kandi bakagira uruhare rugaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari ubundi buryo imyuka mibi yigaragariza mu bantu Satani yagize imbata.
Mu ijmbo rya Arch Canon Gasana Emmanuel, yagarutse ku buhamya bwe, uko yinjiye mu murimo w’Imana ndetse avuga ko hamwe n’inshingano zisanzwe z’Umucidikoni yumva hari ibindi bintu asaba ko Imana yazamushoboza harimo kwigisha abantu iby’ukuri kw’Ijambo ry’Imana, kubungabunga imiryango, n’ibindi.
Mu ijambo ry’uwavuze mu izina ry’abakirisitu mu Bucidikoni bwa Shyogwe, Bwana Kabano Ezechias, yashimye Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe uburyo ayoboye Itorero muri rusange, uko yakira abantu, etc. Yarangije avuga ko bifuza ko bamenyeshwa aho icyicaro cy’ubucidikoni bwa Shyogwe kizashyirwa kandi Arch akabona ibiro akoreramo n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Ibi birori byashojwe n’ubusabane bw’ababyitabiriye bose.
Rev Sehorana Joseph
uyu mupasitoro mbona n’ umwami Musinga.
may God bless canon GASANA Emmanuel. I remember him well while I was at TTC Muhanga as a student. he taught me Religious studies and I love the way God gave him the way of speaking English through the gospel.