Uyu munsi ku wa 24/07/2016, Itorero ry’abangilikani, Diyoseze ya Shyogwe ryarobanuye Abadiyakoni babiri aribo Diyakoni  Mukawera Claudine na  Diyakoni Niyomugaba Felicien. Abo bombi bamaze umwaka umwe bimenyereza umuhamagaro nyuma yo kurangiza amasomo ya Tewolojiya muri PIASS-Protestant Institute of Arts and Social Sciences i Butare.Ordination 1

Usibye abadiyakoni, hanasengewe abapasiteri babiri baragijwe ubucidikoni. Abo ni Arch Mutimura Jean Berchmans waragijwe Ubucidiokoni bwa Shyogwe na Arch Munyakazi Augustin waragijwe Ubucidikoni bwa Nyarugenge.

Ibi bikorwa byose byakozwe mu iteraniro ry’abakirisitu benshi baturutse mu mpande zitandukanye za Diyoseze ya Shyogwe ndetse no hanze y’igihugu. Hari abashyitsi barenga 20 baturutse mu Budage, abandi baturutse muri Canada, n’ahandi.

Nyuma y’iri Teraniro kandi Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe afatanyije n’abashyitysi bari baraturutse mu Budage batashye ku mugaragaro umushinga munini w’amashanyarazi aturutse ku zuba mu kigo cy’imyuga cya MYTEC-Muhanga Youth technological Center.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.