gaumGuhera ku wa wa 3 Ukwakira 2016 mu Rwanda hatangijwe Inteko Rusange y’umuryango United Evangelical Mission (UEM). Ni ku nshuro ya 8 iyi nama ibaye ku rwego rw’isi aho ihuza amatorero akomeye ku isi akorana n’umuryango VEM, gusa akaba ari ubwa mbere ibereye muri Afrika. Mu Rwanda yakiriwe n’amatorero akorana n’uyu muryango wa VEM ariyo itorero EPR n’Itorero Angilikani (Diyoseze ya Shyogwe, Kigeme, Butare na Cyangugu).

kabonekaIyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wahaye ikaze abayitabiriye akababwira ko uruhare rwabo nk’abanyamadini ari ingirakamaro mu iterambere ry’igihugu. Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 200 baturutse mu bihugu byo ku migabane itandukanye aho buri gihugu gihagarariwe n’amatorero akomeye asanzwe akorana n’umuryango w’ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa wa UEM mu Cyongereza cyangwa VEM mu kirimi cy’Ikidage.

Iyi nama rusange (General Assembly of UEM) yakiriwe n’u Rwanda ku nshuro yarwo ya mbere, iri kubera muri Golden Tulip Hotel mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bikaba biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 8 Ukwakira 2016.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.