Iki kibazo kimaze gushyira igitutu ku muryango w’Abangilikani basaga miliyoni 85, bari mu bihugu bitandukanye bigaragaza ubwisanzure mu mibereho nka Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, n’ibihugu bikomeye ku myizerere yabyo nka Nigeria na Kenya.
Itorero ryo muri Amerika, umwaka ushize ryemeje gushyingira abahuje ibitsina, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwari rumaze kwemeza mu mategeko ubwo buryo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’Abasenyeri bakuru muri iri dini ry’Abangilikani, ryamaganiye kure umugambi wo gushyingiranya abahuje ibitsina.
Rigira riti “Imyemerere gakondo y’iri torero mu myigishirize, ishimangira ko ugushyingirwa kubaho hagati y’umugabo n’umugore mu kwemera, ubuzima bwabo bwose.”
Rikomeza rigira riti “Binjyanye n’uburemere bw’iki kibazo, duhamije itandukaniro mu gusaba ko mu gihe cy’imyaka itatu, Episcopal Church, itakongera kuduhagararira haba mu rusange rw’andi matorero no mu myemerere.”
Ibiro ntaramakuru, AFP, bivuga ko aba basenyeri bakuru bateraniye mu Bwongereza batumiwe n’umuyobozi w’aba Angilikani, Justin Welby, usanzwe ari Musenyeri wa Canterbury, hagamijwe kuganira ku bibazo bikomereye Itorero ryabo.
Mu 2014, Welby yatangaje ko byaba ari amahano kumva ko nk’Itorero ryo mu Bwongereza, ryo shingiro ry’Umuryango w’Abangilikani bose, wakwemera gushyingiranya abahuje ibitsina, ndetse ngo byatuma abakirisitu babo bicwa mu bihugu nka Pakistan, Sudani y’Epfo na Nigeria.
Mu minsi ishize nibwo Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, ryatangaje ko ryiyemeje kurwana inkundura n’amatorero yo mu bihugu bikomeye, ayobowe n’irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kurihatira gusezeranya no guha umugisha abahuje ibitsina.
Umunyamabanga Mukuru wa EAR, Rev. Francis Karemera aheruka kuvuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye u Rwanda ibihano, nyuma yo kubona ko Abangilikani bo mu Rwanda badakozwa ibyo gushyingira abatinganyi.
Reba: http://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/itorero-ry-abangilikani-muri-amerika-ryahatiraga-ibindi-bihugu-kwemera