olwa-lUyu munsi ku wa 30/11/2016 mu giterane gihuje Abapasiteri n’Abasenyeri bose ba PEAR kirimo kubera muri Diyoseze ya Shyogwe, abitabiriye bakomeje kwiyibutsa umuhamagaro w’Itorero. Ikiganiro cya mbere cy’uyu munsi cyatanzwe na Rev Dr Canon Alfred Olwa, umwalimu muri Kaminuza ya gikirisitu ya Uganda (Uganda Christian University). Mu kiganiro cye yibanze ku kugaragaza ko abantu batumwa mu murimo w’Imana bagomba kuba batoranyijwe kandi bagatozwa. Yagarutse ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Mariko 3.13-14 no mu Byakozwe n’Intumwa 6. 1-11. Intego z’iki kiganiro zari izi zikurikira:

  • Gusobanukirwa ko Itorero ryacu rikeneye gusubira ku isoko; ni ukuvuga kugendera ku kuri kwa Bibiliya;
  • Gusobanukirwa ingamba zishingiye kuri Bibiliya twakurikiza mu huhindura abantu abigishwa;
  • Kumenya ko dukwiye gutegura abigishwa ba Yesu kugeza ku rwego rukwiye;
  • Kumenya ko dukwiye gukomeza umurimo wo guhindura abantu abigishwa ba Yesu.

Itorero rigomba guhindura abantu abigishwa ba Yesu. Ubwo nibwo buzima bwacu. Gukurikira Yesu ni umurimo tugomba gukora ubuzima bwacu bwose. Gukurikira Yesu ni ukumukurikira, si ugukora ibyo abandi bakora. By’umwihariko abapasiteri dukwiye gukundana no gusangira. Umwigishwa wa Yesu arangwa n’urukundo. Ntiwahindura abantu abigishwa ba Yesu utari wasobanukirwa akamaro k’urukundo.

Iyo dusomye muri Mariko 3. 13-14 tubona ko yesu yatoranyije intumwa 12 zo kubana nawe. Gutoranya ni ingenzi. Niba dushaka kubaka Itorero, ni ngombwa ko tumenya gukurikiza urugero rwa Yesu mu gutoranya abo dutuma. Yesu yaratoranyije, ararera, aratoza. Guhindura umuntu bifata igihe, ni ubuntu bw’Imana ndetse hari n’igihe byakwanga. Mwibuke ko na Yesu yari afite umuntu nka Yuda. Ibyo kugira ngo bishoboke bisaba ko wowe ushaka guhindura abantu abigishwa ubanza nawe ubwawe ukabana na Yesu. Iyo umuntu abana na Yesu, ibintu bigenda neza. Umupasiteri utaratojwe neza aba ameze nka serukiranyi ihagaze mu myaka. Ibyo ntibikwiye! Ni ngombwa gusenga mbere yo gutoranya abantu batumwa mu murimo w’Imana. Ugomba gutoranya kandi abo utoranyije akaba ari abantu bemera kubana na Yesu hamwe nawe. Iyo ikipe itatojwe neza hashobora kubonekamo abitsinda ibitego. Igihe cyarashize cyo kuzana abapasiteri bitsinda ibitego. Turashaka abapasiteri batsinda ibitego mu izamu rya Satani. Yesu arashaka ko duhora twiteguye gutoza abantu batumwa mu murimo w’Imana, kandi byaba ngombwa tukaba twanapfira Ubutumwa Bwiza. Ubutumwa Bwiza ni ubutumwa buhindura umuntu bukamwuzuzamo Yesu. Umwigishwa abana na Yesu kugeza ku iherezo. Umutoza mukuru wacu ni Yesu. Yita kubo atoza akabitaho. Abapasiteri n’abasenyeri bahamagariwe kwita ku bantu bayobora, kubashyigikira no kubatera ingabo mu bitugu. Abapasiteri bakeneye kumenya ko Musenyeri abitayeho, abakirisitu bakeneye kumenya ko abapasiteri babitayeho ariko na none abapasiteri nabo bagomba kwita kuri Musenyeri wabo, abakirisitu bakwiye kwita ku bayobozi babo.

 

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.