Umuvugizi w’Itorero, ADEPR Sibomana Jean na Tom Rwagasana umwungirije bazamuwe mu ntera mu buryo budasanzwe bagirwa ba Bishop.
Nyuma y’imyaka isaga 75 Itorero rya ADEPR rikorera mu Rwanda, intera nkuru y’abayobozi yagarukiraga kuri ‘Révérend ’ kuri ubu ariko batangiye gukoresha ’inyito’ [title] ya ‘Bishop’ isanzwe imenyerewe muri amwe mu madini n’amatorero ya Gikirisitu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rev. Tom Rwagasana, yavuze ko nta kidasanzwe cyabaye.
Yagize ati “Abatubwirije ubutumwa bwiza bakoresha iyo ‘title’ya Bishop, Umuryango w’amatorero ya Pantekoti muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati UKIAMKA ( Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati) tubamo nawo urayikoresha, twasanze rero nta mpamvu ituma natwe tutayikoresha kuko si inzaduka ahubwo bibiliya irabitwemerera.”
Rwagasana yakomeje avuga ko abagize inama y’ubuyobozi bemeje ko muri ADEPR hatangira gukoreshwa ‘Bishop’ inama y’inteko rusange nayo ibyemera itazuyaje.
Yagize ati “Kuri ubu muri ADEPR hari ba bishop babiri, ni umuvugizi w’Itorero(Sibomana Jean) hamwe n’Umuvugizi wungirije(Tom Rwagasana)
sitwe twabyihaye ahubwo byemejwe n’inama nyobozi.”
Rwagasana akomeza avuga ko atibuka neza itariki inteko rusange yemereje ko hatangira gukoreshwa iyi nyito ya ‘Bishop’ ku bayobozi bakuru , ariko kandi ngo ni muri uyu mwaka wa 2016, yongeraho ko atazi abandi bazahabwa iyi ‘title’ kuko hari komisiyo zishinzwe kubyiga.
Mugiye kujya mwambara amakanzu n’ingofero ?
Mu gusubiza iki kibazo, Bishop Tom yavuze ko byose biterwa n’amahitamo y’abantu.
Ati “Abatubwirije ubutumwa bwiza bo muri ‘Suède’ ntibambara ingofero cyangwa ariya makanzu, natwe rero kugeza ubu sinakubwira ngo tuzabyambara kuko byose biterwa nicyo abantu bumvikanyeho.”
Bishop Tom, avuga ko nta birori byigeze bibaho, ubwo bazamurwaga mu ntera kuko atari ngombwa. Ati “Burya iyo bamaze kubatora babasengeye ibirori biba byabaye.”
Bishobora gufatwa nk’inzaduka cyangwa agashya muri ADEPR, abakirisitu bakaba babyakira nabi ariko Rwagasana amara impungebe abayoboke b’iri dini agira ati “Erega ntabwo ibintu byo mu myaka yaza 40 bizakomeza no muri 2020, impinduka zigenda zibaho kandi tuva mu bwiza tujya mu bundi.”
Ikindi kandi ngo nta mpamvu yo gusobanurira abakirisitu iby’izi mpinduka ngo kuko hashyirwaho na inyito ya ‘Révérend’ batabisobanuriwe.
Ati “Keretse uzanye ibintu bitari muri bibiliya, iyo atari ikintu cy’inzaduka nta cyaha kiba kirimo. Dukoze ibintu bitari muri bibiliya byadusaba gusobanurira abantu.”
Yavuze kandi ko igihe inteko rusange yicaye igatora ikintu, igashyiraho komisiyo zikabitorera, bigaca mu nama y’ubuyobozi no mu nama nkuru, igisigaye ni uko umuyobozi abibwira abo ayoboye.
Ati “Ntabwo ari ibintu bishya rwose ahubwo twasigaye inyuma cyane.”
Iyi nkuru tuyikesha igihe.com/emma@igihe.rw, yanditswe kuya 23-08-2016 saa 10:33′ na Emma-Marie Umurerwa.
ADEPR yakunze kurangwa n’ udushya ku ngoma ya Sibomana. Jyewe mbabazwa n’ abantu batwamburiye abasenyeri ingofero zimwe ndende zababeraga kubi.
ibi byo kugira ba Bishops muri ADEPR ni bishya! Biragaragara nk’ ibitunguye benshi.