NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI WA EAR SHYOGWE YIFURIJE ABAKOZI BA DIYOSEZE UMWAKA MUSHYA WA 2017
SEBAHIRE MARCEL
Kuri uyu wa kane tariki ya 29/12/2016, Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Shyogwe yifurije abakozi ba Diyoseze umwaka mushya wa 2017. Icyo gikorwa cyabere ku Cyicaro gikuru cya Diyoseze aho ikorera mu Mujyi wa Muhanga ku Musozi Siyoni-Cyakabiri. Igikorwa kitabiriwe n’abakozi bakora mu Biro by’Umwepisikopi ndetse n’abandi bakorera imishinga n’ibigo bikikije aho Diyoseze ikorera.
Uyu wabaye umwanya mwiza wo kwishimira ibikorwa bitandukanye Diyoseze yagezeho muri uyu Mwaka dushoje no gusaba Imana ngo izadushoboze mu mwaka twitegura gutangira. Mu ijambo Nyiricyubahiro Umwepisikopi yagejeje ku bakozi bitabiriye ibyo birori yabakanguriye kurushaho gucengera no gucengeza Ijambo ry’Imana, kwita ku murimo, kubahiriza igihe no kuzirikana buri gihe ko Imana ariyo idushoboza byose.