ANGLICAN CHURCH OF RWANDA, SHYOGWE DIOCESE

UMUHANGO WO GUSOZA ICYUMWERU CY’UBUREZI MURI DIYOSEZE YA SHYOGWE

CIMUyu munsi ku wa 03/09/2016 habaye  umuhango wo  gusoza icyumweru cy’uburezi muri Diyoseze ya Shyogwe. Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’Itorero no muri Leta. Twavuga nka  Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, Nyakubahwa Vice Mayor w’Akarereka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abaje bahagarariye abayobozi b’uturere  twa Ruhango,Nyanza na Kamonyi, Abacidikoni n’Abapasitori ,abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi bahararariye abandi ababyeyi , ndetse n’abanyeshuli.

Muri uyu muhango Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe na Madamu Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga bashishikarije abanyeshuli kwita ku masomo yabo, gutangira gutekereza uburyo bazihangira imirimo, kugendera ku ndangagaciro za gikirisito no kugira ikinyabupfura aho bari hose.

Icyumweru cy’Uburezi ni umwanya ItoreroAngilikane mu Rwanda Diyoseze ya Shyogwe ryashyizeho ngo abanyeshuri biga mu bigo byayo bahure bagaragaze ubumenyi, uburere n’impano bafite mu buryo bw’amarushanwa anyuranye. Ni uburyo kandi abarezi, ababyeyi, Itorero n’abayobozi batangiramo ubutumwa bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu bugamije kunozau murimo wo kurera kugira ngo ugirire akamaro abawukorerwa, abawukora, Itorero n’igihugu.

Twibutse ko Diyoseze ya Shyogwe ifite  amashuli akurikira :

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi mu mwaka wa 2016 igira iti: “Nuko nuko mugaragu mwiza , wakiranutse muri bike,nzakwegurira byinshi Matayu 25:23

Muri iki cyumweru buri wese mu bafatanyabikorwa b’uburezi hari ibyo yasabwe:

Abanyeshuri:

Abarezi

Ababyeyi

Abayobozi

Twateguye amarushanwa kugirango abanyeshuri barusheho kugaragaza impano zabo, amashuri abanza barushanijwe mu muvugo , ikiciro rusange TC na za VTCs barushanijwe mu ndirimbo, ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye barushanijwe mu nkuru ishushanije.

Hari ibyo kwishinira

Nkuko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ihora idukangurira umuco wo kwigira , Diyoseze ya Shyogwe yashyizeho ikigega Twirerere Abana Education Fund ubu imaze gukora byinshi, harimo gusana  ibyumba 5 by’Ishuri rya GS Shaki ryari ryarasenywe n’Umuyaga.  Inzu ibamo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gishari yari yarasenywe n’ikiza cy’imvura . Hubatswe ibyumba by’amashuri  bishya bigera ku icumi muri uyu mwaka wa 2016 andi arasanwa; hubatswe n’ubwiherero busaga 24.

Abanyeshuri biga mu bigo byacu bakomeje kwitwara neza mu ruhando rw’abandi yaba mu mikino, (aho ikipe ya Hanika TSS yahagarariye u Rwanda muri Kenya mu marushanwa uhuza amashuri yisumbuye muri EAC), imitsindire na Disipuline ni byiza mu ruhando rw’andi mashuri.

 

Exit mobile version