ANGLICAN CHURCH OF RWANDA, SHYOGWE DIOCESE

UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA WABONYE UMUNYAMABANGA MUSHYA

Uyu munsi tariki ya 07/07/2017, inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yemeje Pasteur MUKAMAKUZA Teresa nk’Umunyamabanga mushya w’uwo muryango. Pasteur Teresa yize Ubucuruzi n’Ibaruramari mu mashuli yisumbuye, afite kandi License muri Tewolojiya, Maitrise muri Tewolojiya n’Amajyambere ndetse arimo gukorera PhD mu bijyanye n’Iterambere. Yakoze imirimo itandukanye ya gishumba mu Itorero rye ry’Abaperesibiteriyeni harimo kuyobora Paruwasi zitatandukanye, kuyobora ururembo rwa Kigali. Ubu muri iyi minsi yari Umuyobozi wa Peresibiteri ya Zinga (Iburasiorazuba.

Asimbuye kuri uwo Mwanya Rev Canon Kayijuka Emmanuel wari amaze igihe kitari gito ayobora umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Rev Canon KAYIJUKA

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 1977. Mu ntego zawo harimo gusobanura Bibiliya hibandwa kuyo abakirisitu bakeneye cyane harimo Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuriyemo Amatorero y’Abaporotesitanti atandukanye hamwe na Kiliziya Gatulika.

Twifurije Rev Teresa imirimo mwiza.

Exit mobile version