ANGLICAN CHURCH OF RWANDA, SHYOGWE DIOCESE

INAMA ISIMBURA (CD) YA EAR DIOCESE YA SHYOGWE YARI YATANGIYE KU WA 22/07/2016 YASHOJE

Photo CDGuhera ku wa wa 22-23/07/2016, Inama Isimbura (CD) yateraniye ku Biro bya Diyoseze ya Shyogwe aho ikorera mu Cyakabiri mu Mujyi wa Muhanga.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo nkuru zikurikira:

  1. Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nkuru z’itorero ziheruka;
  2. Raporo y’abayobozi b’amashami ya Diyoseze (departments);
  3. Kwerekana ku mugaragaro Manuel de Procedures ya Diyoseze;
  4. Gukaza ingamba mu gucunga neza umutungo wa Diyoseze;
  5. Umushinga wa Bank ihuriweho na EAR na EPR.

Imwe mu myanzuro mikuru yafatiwe muri iyi nama ni iyi ikurikira:

  1. Inama yishimiye uburyo imyanzuro yafatiwe mu nama z’itorero yagiye ishyirwa mu bikorwa isaba ko ibitaragezweho byakwihutishwa bigakorwa;
  2. Inama yashimye cyane intambwe imaze guterwa n’abakozi ba Diyoseze ya Shyogwe cyane cyane ku bijyanye n’uburyo batanga raporo zisobanutse;
  3. Inama yemeje ko Manuel de Procédures ya Diyoseze igezwa ku bakozi bose ba Diyoseze kandi ibiyikubiyemo bikubahirizwa ;
  4. Inama yashimangiye ko umutungo wa Diyoseze ugomba gukomeza gucungwa neza kandi hagira uteshuka ku nshingano ze akabibazwa hakurikijwe amategeko nta marangamutima;
  5. Inama yashimye igitekerezo cyo gushinga Bank ihuriweho na EAR na EPR kandi isaba ko uwo mushinga wamenyeshwa abantu bose.
Exit mobile version