Photo CDGuhera ku wa wa 22-23/07/2016, Inama Isimbura (CD) yateraniye ku Biro bya Diyoseze ya Shyogwe aho ikorera mu Cyakabiri mu Mujyi wa Muhanga.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo nkuru zikurikira:

  1. Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nkuru z’itorero ziheruka;
  2. Raporo y’abayobozi b’amashami ya Diyoseze (departments);
  3. Kwerekana ku mugaragaro Manuel de Procedures ya Diyoseze;
  4. Gukaza ingamba mu gucunga neza umutungo wa Diyoseze;
  5. Umushinga wa Bank ihuriweho na EAR na EPR.

Imwe mu myanzuro mikuru yafatiwe muri iyi nama ni iyi ikurikira:

  1. Inama yishimiye uburyo imyanzuro yafatiwe mu nama z’itorero yagiye ishyirwa mu bikorwa isaba ko ibitaragezweho byakwihutishwa bigakorwa;
  2. Inama yashimye cyane intambwe imaze guterwa n’abakozi ba Diyoseze ya Shyogwe cyane cyane ku bijyanye n’uburyo batanga raporo zisobanutse;
  3. Inama yemeje ko Manuel de Procédures ya Diyoseze igezwa ku bakozi bose ba Diyoseze kandi ibiyikubiyemo bikubahirizwa ;
  4. Inama yashimangiye ko umutungo wa Diyoseze ugomba gukomeza gucungwa neza kandi hagira uteshuka ku nshingano ze akabibazwa hakurikijwe amategeko nta marangamutima;
  5. Inama yashimye igitekerezo cyo gushinga Bank ihuriweho na EAR na EPR kandi isaba ko uwo mushinga wamenyeshwa abantu bose.

3 Thoughts to “INAMA ISIMBURA (CD) YA EAR DIOCESE YA SHYOGWE YARI YATANGIYE KU WA 22/07/2016 YASHOJE”

  1. NGENDAHIMANA Gérard

    Uyu mushinga wo gushyiraho Bank hagati ya EAR na EPR turawushyigikiye tugiye no kuwusengera.
    Kuri izi E-mails zatanzwe hakwiye kongerwaho iya Fathers’ Union.

  2. admin

    Thank you for visiting us!

  3. al

    it’s better to add the link on this web of all parishes with their basic information
    and Update the web regularly.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.