IGITERANE CY’ ABANYAMASENGESHO

ku rwego rwa Diyoseze. Icyo giterane gifite intego igira iti: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa , mubabatiza mu Izina rya Data wa twese n’ Umwana n’ Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” (Mt.28:10-20). Iki giterane cyafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe ku wa gatatu tariki ya 08 Kanama 2017. Abanyamasengesho bakitabiriye babonye umwanya wo kuganira ku murimo ukomeye bakora no guhabwa inyigisho zitandukanye. Muri izo nyigisho twavuga izi zikurikira:

  • Umunyamasengesho uhindutse Umwigishwa;
  • Umunyamasengesho uzana abandi kuri Yesu;
  • Gusenga ufite Intego;
  • Isengesho rihindura;
  • Impano z’ Umwuka no kuzikoresha (kwirinda bimwe mu bibazo bivuka mu mpano)
  • Gusenga, Gukora no gutera imbere.

Iki giterane na none ni umwanya abanyamasengesho bo muri Diyoseze ya Shyogwe babonye ngo bahane ubuhamya ku imbaraga ziva mu gusenga.  Ni umwanya w’impuguro, kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusengera  ibyifuzo binyuranye byaba iby’abantu ku giti cyabo, igihugu ndetse n’Itorero.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.