ABAKIRISITU BA PARUWASI YA NYABINONI BAGIRIYE URUGENDO-SHURI MURI DIYOSEZE YA GAHINI KURI GAHUNDA YA TUBASHAKE

Tariki ya 14 Ugushyingo 2015, abakirisitu bo muri Paruwasi ya Nyabinoni mu Bucidikoni bwa Ndiza, Diyoseze ya Shyogwe bakoze urugendo rwo kujya muri Diyoseze ya Gahini aho amateka atubwira ko ariho hari igicumbi cy’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba ari naho habonekeye imbaraga z’Umwuka Wera bwa mbere muri aka karere k’ibihugu by’iburasirazuba bwa Afurika bijyanye n’amateka y’ububyutse bw’Itorero mu mwaka wa 1935.

Musenyeri-BirindabagaboSi ayo mateka gusa yabahagurukije ahubwo bari bagambiriye kujya kureba imikorere ya gahunda yatangiriye muri Diyoseze ya Gahini yitwa: “Tugende, Tubashake, Tubazane, Tubatoze, Tubatume”.

Aba bakirisitu bahagurutse i Nyabinoni saa cyenda z’ijoro, bagera mu Ngororero saa kumi n’ebyiri za mu gitondo maze bagera i Kiramuruzi saa tanu n’iminota 20. Aha i Kiramuruzi bakiriwe n’abantu batandukanye bavuye mu Bucidikoni bwose bwa Gakenke bwo muri Diyoseze ya Gahini. Mu baje kubakira harimo abapasitori batandatu n’abakirisitu mirongo itatu bose bafite ubuhamya kuri gahunda ya Tubashake.

Arch Robert NKURUNZIZA yabaganirije kuri gahunda ya Tubashake yifashishije Ijambo ry’Imana dusanga mu Byakazwe n’Intumwa 2:43. Arch yabahamagariye guhuza umutima, kugira ubuhamya no kurangwa n’urukundo. Ibyo byashimangiwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye nka Uwimana Jeanette wigishije abantu 3 ubu nabo bakaba bamaze kuzana abandi nkabo.

Hatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye kandi bari mu nzego zose: amatorero shingiro, amakorari cyangwa se abakirisitu ku giti cyabo.

I saa moya za nijoro nibwo bageze i Gahini bakirwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Birindabagabo mu Imbuto z’Ibyiringiro. Musenyeri yabakanguriye kutisuzugura cyangwa se ngo bagire uwo bakeka ko atabishobora. Bigeze saa tatu z’ijoro binjiye mu masengesho maze bahagirira ibihe byiza cyane.

Urugendo rwashojwe n’amateraniro yabaye ku wa 15 guhera saa tatu muri Katedarali ya Gahini. Muri uwo mwanya. Canon Munyankusi yavuze ubutumwa Bwiza bufite intego igira iti: “Kwamamara” (Abami 10:1-13). Uru rugendo rwatwaye amafaranga 260.000 kandi aba bakirisitu bayishatseho.

Gushaka niko gushobora!

Rev Pasteur Sehorana Joseph