Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 20.08.2017, Nyiricyubahiro Musenyeri wa E.A.R Diyoseze ya Shyogwe yarobanuriye abadiyakoni babiri kuba abapasiteri mu Itorero anglican. Abarobanuwe ni Pasteur Niyomugaba Felicien ukorera umurimo muri Paruwasi ya Rugobagoba na University of Rwanda-Butare). Mu butumwa bwiza bwahavugiwe na Prof Viateur Ndikumana yibabanze gusobanura ko nta mpamvu n’imwe umuntu yabona atanga yatuma adakora umurimo Imana imuhamamagariye kuko Imana idusezeranya kubana natwe aho idutumye hose (Yeremiya 1.1-10).Prof. Viateur kandi yahuguye abapasiteri bashya n’abasanzwe mu murimo ababwira ko kugira ngo bagere ku mugambi Imana ibahamagarira bagomba kuba bafite ubwenge kandi bakemera kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Mu butumwa bwe Umwepisikopi wa Diocèse Shyogwe yashimiye abashyitsi bitabiriye ibyo birori, ashimira Imana kandi ashima abapasiteri bashya barobanuwe. Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abakirisitu ba Paruwasi ya hanika ko bagomba kugira uruhare mu kwagura Itorero hongerwa amakanisa ku buryo Paruwasi ya Hanika ibyara izindi paruwasi nyinshi. Twakwibutsa ko mu rwego rwo kishimira ibikorwa bitandukanye Diocese ya Shyogwe ifite muri Paruwasi yaHanika, umuhango wo kurobanura aba bapasiteri bashya ariho wabereye. Muri ibyo bikorwa twavuga nka Hanika Anglican Polytechnic, Hanika TSS,  Ivuriro, Paruwasi ifite abakirisitu barenga 2000, umushinga uterwa inkunga na Compassion International, n’ibindi byinshi.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.