Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19.08.2017, inama nkuru ya Diyoseze ya Shyogwe-CD yarateranye iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jered Kalimba. Mu myanzuro Mikuru yafashwe harimo ko Diocese ya Shyogwe izagirana ubufatanye busesuye bugamije iterambere na Diocèse ya byumba na Kigeme. Inama na none yashimiye aho kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytecnic igeze isaba ko ihabwa imbaraga ziruseho. Inama yemeje bidasubirwaho ko Diocese ya Shyogwe igomba kwigira mu nzego zose bikagirwamo uruhare n’abakirisitu n’abayobozi ku nzego zose.Inama yamaze umunsi umwe kandi isozwa abajyanama biyemeje kuzongera guhura bitarenze ukwezi kwa cumi na kumwe muri uyu mwaka turimo kugira ngo banonosore ingamba ziganisha ku kwigira kwa Diyoseze.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.