Icyumweru cy’uburezi muri Diyoseze ya Shyogwe cyatangiye  tariki ya 18 z’uku kwezi kikaba cyashojwe none tariki ya 25/08/2017 mu Karere ka Nyanza (Hanika). Icyumweru cy’uburezi ni umwanya Itorero Angilikane mu Rwanda Diyoseze ya Shyogwe ryashyizeho ngo abanyeshuri biga mu bigo byaryo bahure bagaragaze ubumenyi, uburere n’impano bafite mu buryo bw’amarushanwa anyuranye. Ni uburyo kandi abarezi, ababyeyi, Itorero n’abayobozi batangamo ubutumwa bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu bugamije kunoza umurimo wo kurera kugira ngo ugirire akamaro abawukorerwa, abawukora, Itorero ndetse n’igihugu.

Insanganyamatsiko rusange ihoraho y ‘uburezi muri Diyoseze ya Shyogwe ni : « Roho nzima mu mubiri muzima » ; naho  insanganyamatsiko y’umwaka wa 2017 iragira iti : « Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa (Mt 28:16-20) ».

Umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi muri Diyoseze ya Shyogwe kitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego ry’Itorero ndetse no ku rwego rwa Leta. Muri bo twavuga Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe Dr Jered Kalimba, Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, abayobozi batandukanye mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, abayobozi b’imirenge, abapasiteri, abayobozi b’ibigo bya Diyoseze, n’abandi.

Mu butumwa yatanze, Umwepisikopi wa EAR Shyogwe yibukije ko Itorero ribereyeho guhindura abantu bakava mu mwijima wa Satani , kimwe n’uko uburezi bugamije guhindura abantu bakava mu bujiji. Yibukije kandi ko uburezi buzima bugomba gushyira imbere kubaha Imana. Ubwo burezi butangirira mbere na mbere mu muryango. Intego ya mbere y’uburezi ni ukuvana abantu mu bucakara bw’ubujiji n’ubukene. Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa EAR Shyogwe yahamagariye abayobozi b’ibigo gukizwa mbere na mbere hanyuma bakabishishikariza abo bayobora harimo n’abana barera.

Yashimye kandi ubufatanye buri hagati y’Itorero na Leta. Yaboneyeho asaba ko ubutaha mu gihe cyo kwizihiza icyumweru cyahariwe uburezi hazategurwa amarushanwa agamije kugaragaza amashuli akora neza kurusha ayandi maze abayobozi bayo bagahabwa amashimwe. Yavuze kandi ko agiye gukora ubuvugizi icyumweru cy’uburezi kikazajya kizihizwa muri za Diyoseze zose z’”itorero Anglicane mu Rwanda ndetse no ku rwego rwa Province bigakorwa.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nawe yishimiye cyane ubufatanye buri hagati y’Itorero Anglicane n’ubuyobozi bwite bwa Leta. Yashimangiye ko ubumenyi budafite uburere ntacyo bumarira nyirabwo. Yasabye abanyeshuli bari bitabiriye uwo munsi mukuru ko buri wese yagira intego yo kuba umuntu udasanzwe. Yasabye kandi ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu burezi bw’abana babo ntibiharirwe abarimu gusa.

One Thought to “DIYOSEZE YA SHYOGWE YASHOJE ICYUMWERU CYARI CYAHARIWE UBUREZI”

  1. DUSABUMUREMYI Venuste

    Duteze uburezi imbere bizatuma itorero ryacu rikura kandi naba rangiza ni ukubasengera bakabona akazi murakoze

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.