Umunyarwanda yaciye umugani ngo: “Inkingi imwe ntigera inzu”. Undi yaravuze ngo: “Ababiri igaragaza ko abishyize hamwe ntakibananira. Ni muri urwo rwego Amadiyosezi ya EAR Byumba, EAR Kigeme na EAR Shyogwe yiyemeje kwishyira hamwe ngo yihutishe umuvuduko mu guteza imbere Itorero n’Igihugu cyacu muri rusange.
Uyu mushinga w’ubufatanye bw’izi Diyoseze ugamije guhuza inama n’imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga minini yo kuzamura Itorero n’Igihugu ariko hagambiriwe cyane cyane guhesha Imana icyubahiro no kwimakaza Ubwami bwayo mu bantu. Mu gutangira ubu bufatanye butangiranye na Diyoseze eshatu ariko igitekerezo ni uko bwakwaguka bugahuza Diyoseze zose z’Abangilikani mu Rwanda.
Uyu mushinga uje ukuraho burundu imvugo y’abavugabutumwa bamwe ba kera bavugaga ko ubukire ari icyaha. Umukirisitu nyawe akwiye gukora akiteza imbere, agateza imbere Itorero ndetse n’igihugu.
Iki gitekerezo cyatangijwe n’Abepisikopi b’izi Diyoseze nyuma yo kubona ko buri yose igenda itangiza udushinga duto duto kubera amikoro make. Diyoseze ziyegeranyije zigahuza ubushobozi zishobora gukora imishinga minini yafasha Itorero mu mugambi wo kwihaza no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’abaturage.
Aya Madiyoseze ateganya gushora imari mu mishinga minini ikemura ibibazo byugarije Itorero n’abanyarwanda mu nzego zitandukanye: imibereho myiza, ubuzima, uburezi, etc. Kubera akamaro uyu mushinga w’ubufatanye ufitiye Itorero n’igihugu muri rusange, abakirisitu bakuru b’inararibonye muri izi Diyoseze biyemeje kuwugiramo uruhare rugaragara.
Ni muri urwo rwego nk’uyu munsi tariki ya 02/07/2017, bamwe muri bo bahuriye muri Diyoseze ya Shyogwe ngo bungurane inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’iki gitekerezo.
Ibi nibyiza cyane! L’union fait la force!
Good. L’ union fait la force!