Paruwasi ya EAR Hanika yibutse abakirisitu, abari abanyeshuli n’abakozi b’ibigo bitandukanye byo ku i Hanika (Nyanza), bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/07/2017. Kitabiriwe na Nyiricyubahiro Umwepisikopi wa EAR, Diyoseze ya Shyogwe ari hamwe n’abihaye Imana batandukanye b’iyo Diyoseze, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Abanyeshuli n’abakozi b’ibigo bya EAR biri ku i Hanika, Abakirisitu ba Paruwasi ya Hanika hamwe n’abandi baturage, abafite ababo baguye ku i Hanika, inshuti n’abandi bantu batandukanye. Abantu bibukwa muri Paruwasi ya Hanika barenga 277. Mu butumwa Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyogwe yatanze yibanze ku gushishikariza abantu guha agaciro ubuzima bwa bagenzi babo kuko aricyo cyabuze mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Twibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.
Igikorwa cyiza! Iri ni ivugabutumwa risana imitima, bikwiye kujya bikorwa no mu yandi ma paruwase!