Musenyeri Mwumvaneza AnacretMisa yatangiye i saa yine yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, abihaye Imana n’imbaga y’abakirisitu. Intumwa ya Papa Fancis mu Rwanda yasomeye mu ruhame ibaruwa n’ubutumwa bwa Papa bwemeza ko Musenyeri Mvumvaneza Anaclet yahawe imirimo, amwibutsa inshingano ze nk’umushumba w’abihayimana n’abakirisitu, asabwa kubitaho no gusohoza inshingano ze.

Papa Francis kandi yashimiye Musenyeri Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayoboye Dioseze ya Nyundo mu bwitange yakoranye umurimo yari ashinzwe yemeza ko yawutunganije uko byasabwaga.

Yavuze ko ajya kumutora atahubutse, kandi ko yizeye ko azarebera ku rugero rwiza rwa Musenyeri Habiyambere.

Musenyeri Alexis Habiyambere ucyuye igihe yavuze ko ashimira Leta, Abapadiri n’abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo uburyo bakoranye neza.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.