ABANA BO MU KIGO “LA MISERCORDE”
bafite ubumuga ariko bugiye buri ku rugero rutandukanye. (Niyo mpamvu ku mafoto mushobora kwibwira ko bamwe ari bazima nta kibazo ariko siko biri). Umuyobozi wa kiriya kigo yashimiye Itorero cyane avuga ko mu byukuri abona Abangilikani ari Itorero risobanutse, ashimira Nyakubahwa Umwepiskopi
Abayobozi ba Mothers Union bashyikirije abo bana inkunga y’imyenda bari bagiye babashyiriye; bakaba bashishikariza n’abandi bantu bose babishobora gukora uko bashoboye bariya bana bakabona ibya ngombwa bakenera mu buzima bwa buri munsi kuko bigaragara ko ubuyobozi bw’ikigo“La Misercorde” butashobora kubarera bwonyine.