Imikino Mpuzamashuri ya 2017 yiswe “Amashuri Kagame Cup” yaberaga hirya no hino mu Rwanda yasorejwe mu Karere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ikipe ya hand-ball y’abakobwa ya Hanika AIP-Ishuli rya EAR Diyoseze Shyogwe yabaye iya mbere yegukana igikombe n’amafaranga 500.000

Muri iyi mikino ikipe ya kabiri

Uko amakipe yatsindanye mu mikino ya nyuma (Final)

  • Handball abakobwa: AIP Hanika (EAR Shyogwe) vs APEGA (Rwamagana) 24-21
  • Handball abahungu: ESEKI (Ruhango) vs ADEGI (Gatsibo): 46-39
  • Volley abakobwa: St Aloys (Rwamagana) vs G.S. Indangaburezi (Ruhango): 3-0
  • Umupira w’amaguru abakobwa: ES Mutunda (Huye) vs G.S. Remera Rukoma (Kamonyi) 1-1 penalties (3-5)
  • Umupira w’amaguru abahungu: LDK (Nyarugenge) vs College Karambi (Ruhango): 3-2
  • Netball (ikinwa n’abakobwa gusa): G.S. Gahini (Kayonza) – St Aloys (Rwamagana): 36-31
  • Rugby (abahungu): St Trinité (Ruhango) – G.S. Ste Famille (Nyarugenge) 19-7
  • Sitball: G.S. Gatagara (Huye) vs G.S. Rukingu (Rulindo) 25-24.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yatangarije abanyamakuru ko impano mu mikino ishakirwa mu mashuri, bityo uko yabonye iyo mikino yagenze byamuhaye icyizere ko mu minsi iri mbere bazaba bafite abakinnyi bakomeye.

Munyakazi yakomeje avuga ko nubwo abana bakina ariko bagomba no kuzirikana amasomo ati “ntidushaka ujya gukina gusa umusportif dukeneye ni ufite ubwenge n’impano”.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yakomeje avuga ko abo bana bitwaye neza, bazakomeza kwitabwaho kugeza bagiye mu mikino ya FEASSA.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.