Prof ShyakaIkigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB cyatangaje ko kidashobora kwandika idini ryemera shitani hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga iyandikwa ry’imiryango ishingiye ku madini mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RGB, rivuga ko buri wese yemerewe kujya mu idini ashaka, ariko uwo muryango ugomba kuba utanyuranye n’umuco mbonezabupfura w’Abanyarwanda kandi bitabangamiye ituze n’umutekano w’igihugu.

Mu minsi yashize RGB yatangaje ko yakiriye ubusabe bw’imiryango ibiri isaba kwemererwa gukorerwa mu Rwanda nk’amadini ashingiye ku mbaraga z’ikuzimu, gusa iki kigo cyatangaje kidashobora kwemerera amadini nk’aya gukorera mu Rwanda.

Iryo tangazo rigira riti”Dushingiye ku biteganywa n’amategeko y’u Rwanda RGB ntishobora kwandika idini rya shitani nk’umuryango ushingiye ku idini. Imiryango ishingiye ku madini RGB yandika ikemererwa gukorera mu Rwanda ni isanisha abantu n’Imana”

Kuva kera Abanyarwanda bemeraga Imana bitaga amazina atandukanye arimo , ‘Rugira, Rurema’ n’ayandi, ariko hari n’abiyambazaga izindi mbaraga zirimo za Nyabingi na Ryangombe bafataga nk’Imana baniyambazaga mu mihango itandukanye irimo kubandwa no guterekera.

Ku mwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bigishijwe Imana bitaga ‘Patri’ ijambo rikomoka ku Kilatini, Pater (Data).

Mu kwemera kw’Abanyarwanda mu ruhame nta werura ko asenga igitandukanye n’Imana, mu madini atandukanye bita amazina atandukanye, arimo Imana, Allah, Yehova n’ayandi. Gusa ntibibujije ko hari abashobora kuba biyambaza ibindi bita ‘Imana’ yabo.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba, yavuze ko hari imiryango ibiri yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda ivuga ko igendera ku mbaraga za shitani.

Yagize ati “Hari imiryango ibiri igendera ku myemerere nk’iyo yasabye kwandikwa mu buryo bwemewe n’Amategeko igakorera mu Rwanda.”

Abajijwe uko bamenye ko iyo miryango ikorana n’imyuka mibi ndetse n’imbaraga za shitani, yagize ati “Iyo twandika imiryango hari inyandiko tubasaba. Mu mategeko bagenderaho twasanze ko bakorana n’imbaraga za sekibi [force surnaturel], barabyiyemerera rwose.”

Yakomeje avuga ko iyi miryango itandukanye n’amadini gakondo kuko “gakondo bemerera Imana.”

U Rwanda ni igihugu kigendera kuri Politiki yemerera buri wese uburenganzira bwo kwishyira akizana harimo no gusenga. Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko nkuko bigaragara mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Mu Itegeko Nshinga harimo ibigaragaza ko Abanyarwanda bemerera Imana dore ko iyo umuyobozi arahira agira ati “Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”

Iyi ndahiro igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyemera Imana bigatuma hari abibaza niba imiryango nk’iyi ifite umurongo uhabanye n’iyo myemerere yari kwememererwa gukorera mu gihugu.

Satani yangiwe gukorera mu Rwanda

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.