Imyigaragambyo yo kwamagana itsinda rya Satani muri Amerika mu mujyi wa Portland, abakirisitu benshi bigaramgambije bamagana umugambi w’abiyise itsinda rya Satani batangaje ko bagiye gushinga ishuri rya Satani.
Itsinda rya Satani risanzwe rifite urusengero muri Amerika riteraniramo, Abayoboke b’iri tsinda bari batangarije CNN dukesha iyi nkuru ko bagiye gutangiza ishuri naryo rizajya ryigisha ibya Satani.
Ibi byababaje Abakirisitu benshi muri Amerika bahise batangaza ko batari bwihanganire uyu mugambi ngo batume ushyirwa mu bikorwa, ibintu bavuga ko byaba ari kwigisha abana b’Amerika ubukozi bw’ibibi.
Abakirisitu kuri ubu bategereje ko ubuyobozi bubasinyira impapuro zibemerera kujya kwigaragambiriza imbere y’urusengero rwa Satani.
Ubuyobozi bw’aka gace gaherereyemo idini rya Satani bwatangaje ko abantu barenga ibihumbi 87 bamaze gusinya bamagana idini rya Satani.
Uwitwa Slobodnik yagize ati “Abayoboke ba satani bari mu mwijima n’amabeshyo, iyo tuvuze ngo Imana ihe umugisha Amerika tuba tubihamya. Dukunda Imana, Satani nta jambo afite mu muco wacu, Satani ntiyakwinjizwa mu ishuri mu mashuri y’abana bacu kuko ntidushyigikiye ko babeshywa”
Imyigaragambyo muri Amerika ikomeje kuba akamenyero nyuma y’uko abashyigikiye Clinton bari bamaze iminsi birara mu mihanda, ubu hatangiye indi myigaragambo yo kwamagana abayoboke ba Satani. Ibi byose ni ibyongerera akazi perezida mushya wa Amerika Donald Trump.