Kuva tariki ya 04 nimugoroba kuzageza tariki ya 08/12/2017 mu gitondo, Abapasiteri n’Abepisikopi ba Province y’Itorero Angilikani mu Rwanda bose bateraniye mu mwiherero muri Diyoseze ya Shyogwe, mu Karere ka Muhanga.

Kubera umubano usanzwe uri hagati  y’Itorero Angilikani mu Rwanda na Kiliziya Gatulika muri rusange, by’umwihariko hagati ya Diyoseze ya Shyogwe na Diyoseze ya Kabgayi, uyu munsi tariki ya 06/12/2017, Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege yasuye  abateraniye mu mwiherero wa kane uhuza Abapasiteri bose n’Abasenyeri ba PEAR aho bateraniye i Shyogwe.

Ubutumwa yabagejejeho bwibanze gushima ubufatanye buranga ayo matorero yombi. Yagize ati urebye twamaze kugera ku bufatanye busesuye hagati y’abakirisitu gatulika n’abangilikani. Mu butumwa bwe  kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde yasabye abateraniye mu mwiherero ko bagomba kwibuka ko ari abakirisitu mbere yo kuba Abapasiteri n’Abasenyeri. Yababwiye ko ubukirisitu aribwo bubakiza mu bupasiteri cyangwa ubusenyeri bwabo nkuko byavuzwe na Mutagatifu Gusitini.

By’umwihariko yababwiye Abapasiteri ko kugira ngo basohoze neza umuhamagaro wabo bakwiye kwita:

  1. Ku mibanire yabo n’Abepisikopi babayobora: Umupasiteri n’Umwepisikopi we bagomba kuganira bakajya inama ku murimo ;
  2. Ku mibanire yabo na bagenzi babo b’abapasiteri bakorana umurimo: Umupasiteri agomba kumenya ko hari bagenzi be basangiye umurimo kandi bakaba buzuzanya;
  3. Ku mibanire yabo n’abakirisitu: Abapasiteri bagomba gukunda abakirisitu bayoboye ndetse bakaba banabapfira bibaye ngombwa (amour pastoral);
  4. Ku mibanire yabo n’Imana (relation avec Dieu): Abapasiteri bagomba gusenga. Mu gihe umupasiteri asenga bikamunanira, akwiye kurushaho gusenga.

Buri gihe umupasiteri agomba kwibaza iki kibazo : « Ku bwanjye Yesu ni nde ? » Yesu ni Umushumba mwiza. Pasteur nawe agomba kuba umushumba mwiza akurikije urugero rwa Yesu. Mugusoza Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde yibukije abari mu mwiherero ko kuba Pasiteur atari ukumenya kwigisha neza ahubwo ari ukugira ubuhamya bwiza. Ibi bishatse kuvuga ko Pasteur agomba kuvuga ibintu bimurimo koko.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.