Bakundwa cyane mu Mwami wacu;

Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose kuko uyu munsi umukiza abavukiye ……,Ubu ni ubutumwa abamalayika babwiye abungeri “(Luka 2: 10 – 13).”  Ubu butumwa ni ubwacu. Nuko rero nimwamamaze iyo nkuru nziza duhereye mu miryango yacu no mu Matorero Shingiro maze tugeze abantu ku mahoro Umwami Yesu wenyine azi gutanga. Noheli nidufashe kugira ubugingo buzima bunesha icyaha, maze duhe Yesu umwanya mu bugingo bwacu.

 Nuko abagishwa cumi n’umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. Bamubonye baramupfukamira ariko bamwe barashidikanya . Nuko Yesu arabegera avugana nabo ati “ nahawe ubutware mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa , mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose . Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugera ku mperuka y’isi.” Matayo 28: 16-20.  Yesu aratwibutsa iyi nshingano nkuru yasigiye Itorero.

Ndabashishikariza rero kwizera Yesu mukirinda ibibatera gushidikanya byose mukagendera mu butware bwe, maze mu mwaka wa 2017, umukiristo wese wa Diyoseze ya Shyogwe agire umuhigo wo kuzana abandi kuri Yesu, ya gahunda ya tubashake twashyimye gukoresha irusheho gushyirwa mu bikorwa. Twite ku bakijijwe tubarere neza bagere kurugero rushyitse mu kwizera, abaguye nabo tubagaruze ubugwaneza bagaruke mu rugo rwa Data.

Turashaka Itorero rikura kandi ribyara nkuko Yesu abishaka. Ibyo kandi nibyo tuzibandaho dusuzuma imihigo mu nzego zose duhereye ku Itorero Shingiro, ikanisa, Paruwase n’ubucidikoni.  Tukareba abo twashatse, abo twigishije bakabatizwa n’abakomejwe ndetse n’abo twagejeje kurugero rushyitse.

Diyoseze ya Shyogwe yongeye kugira umugisha wo kwakira igiterane cyahuje Abepesikopi n’Abapasitori bose ba Province y’Itorero Angilicane mu Rwanda kuva tariki ya 28/11 kugeza 02/12/2016. Muri icyo giterane hafatiwemo imyanzuro myishi azadufasha kurushaho kuzana Ubwami bw’Imana. Hakozwe kandi igiterane cy’urubyiruko n’icyabana b’abapasitori ibyo biterane byose byubatse Itorero. Ibiterane nibikomeze bitegurwe ku nzego zose cyane cyane muri Paruwase n’ubucidikoni. Ibyavuye muri ibyo biterane byose bishyirwe mu bikorwa bihereye mu rwego rwo hasi mu Itorero.

Turashima Imana cyane ku byiza Diyoseze yacu yagezeho mu myaka makumyabiri n’Itanu imaze ishinzwe n’imyaka makumyabiri Umwepiskopi wayo amaze ayiyoboye. Mu gihe  twitegura kwizihiza Yubile yiyo myaka, umwaka utaha wa 2017, mutangire mubisengere, gahunda  yuko bizakorwa muzayigizweho. Dukomeze kandi gusengera imishinga itandukanye igaragara hirya no hino muri Diyoseze harimo ikigo cy’amahugurwa cya Siyoni, Iniverisite ya Hanika izatangira muri Mutarama 2017. Nk’ishuri rigitangira ni ngombwa ko turisengere, tukohereze abanyeshuri kuryigamo tukaribera  abambasederi beza.

Yesu yongera kubabwira ati “ Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagendera mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’Ubugingo” Yohana 8:12. Kugendera mu mucyo wa Yesu, bizatuma twirukana umwijima wa Satani maze tugire abakiristo bakizwa neza, bafite abya Roho n’iby’umubiri nabyo. Maze koko tugere ku  intego ya Diyoseze yacu igira iti “ Ubwami bwawe buze ”.

Dukomeze gusengera no gukorera u Rwanda twasigiwe na ba Sogokuruza bacu. Tuzirikane kandi imfubyi, abapfakazi, abarwayi, imbohe, n’abandi bose bafite imitima itentebutse dusabire amahoro Akarere dutuyemo k’ibiyaga bigari, Afurika  ndetse  n’Isi yose muri Rusange.

Umuhanuzi Yesaya yahanuye ibye neza ati “Mushyizeho umwuka wanjye , azazanira abanyamahanga gukiranuka , ntazatongana ntazasakuza, urubingo rusadutse ntazaruvuna , kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka byukuri”. (Yesaya 42: 2). Mboneyeho kubashishikariza kwemerera Umwuka Wera gukorera mu mitima yanyu, gukiranuka muri byose no gushakashaka uko mwamwenya ibyo umwami ashima.

Ubwo Yesu ari Immanuel; Imana iri kumwe natwe, tumwemerere abe Umutware wacu,  twihatire kwimura ibintu byose twaba twarimitse muri twe no mu mibereho yacu maze tureke koko abe uwa mbere mu buzima bwacu.

Ndangije mbasabira kandi mbihanangiriza bene Data ngo mujijuke, mwite kumiryango yanyu muharanira kwigira no kugera kurugero rushyitse.  Mumenye kandi kubara iminsi yanyu uburyo butuma mutunga imitima y’Ubwenge.

Amahoro Imana itanga, aruta uko umuntu wese yakwibwira, ajye irinde imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugirango mukomeze kumenye no gukunda  Imana Data n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese , Umwana kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina.

Mugire  Noheli  nziza n’Umwaka mushya muhire w’Umwami wacu  wa 2017.

Mgr. Dr. Jered KALIMBA, Umwepisikopi n’Umuvugizi wa E.A.R Diyoseze ya Shyogwe.

2 Thoughts to “UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI Dr. Jered KALIMBA, UMWEPISKOPI N’UMUVUGIZI WA EAR DIYOSEZE YA SHYOGWE KURI NOHELI YA 2016”

  1. Ndagijimana Theoneste

    Thank you Bishop.

  2. Niyindengera Faustin

    Dushimiye Nyiricyubahiro Umwepisikopi ku butumwa bwuzuye mwatugeneye kuri iyi Noheri 2016. Bwaratwubatse kandi hakubiyemo inyigisho n’impuguro zizatwubaka mu buzima bwacu. Tubifurije umugisha w’I mana.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.