officialsKu munsi wa nyuma w’igiterane cyahuzaga abapasiteri n’abasenyeri bose b’Itorero Angilikani mu Rwanda, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’Ingabo muri Muhanga na Kamonyi ndetse n’Umujyanama wa Guverineri baje kuramutsa abitabiriye igiterane.

Abo bayobozi bose bashimiye byimazeyo abo bakozi b’Imana uruhare rukomeye Itorero governor-southAngilikani mu Rwanda rigira mu gushyigikira ibikorwa bya Leta no guteza imbere abaturage. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo  yasabye abayobozi b’Itorero kurushaho gufasha Leta mu gukangurira abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro no kwimakaza amahoro mu miryango. Abakozi b’imana baboneyeho bafata umwanya wo gusengera igihugu cyacu n’abayobozi bacyo muri rusange, by’umwihariko barambika ibiganza kuri Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo na Maire mushya w’Akarere ka Muhanga.

IBINDI BYARANZE UMUNSI WA NYUMA W’IGITERANE

igiterane-pearKu wa 01/12/2016 ari nawo munsi wa nyuma y’igiterane, abakitabiriye bagize umugisha wo guhabwa inyigisho na Dr Rev Canon Alfred OLWA hamwe na Dr Rev Canon Antoine RUTAYISIRE. Inyigisho z’uyu munsi zari zifite intego igira it: “Gutoza abigishwa mu itorero ry’ibanze (Local Church)”.

Mu kiganiro cye Dr Rev Canon Alfred OLWA yifashishije cyane amagambo y’Imana ari muri Tito 1, 2, 3 na 2 Kor 13.14. Muri make yagarutse kuri ibi bikurikira:

Uko umuntu yatoza abigishwa mu Itorero ry’Ibanze biterwa n’aho ari (contexte). Ariko hari uko byakorwaga mu Itorero rya mbere nk’uko tubibona mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Ni ngombwa kandi kumenya ko umurimo wose dukora ugomba guherekezwa n’imbaraga z’Umwuka Wera. Dushobora gukoresha imbaraga n’ubwenge bwacu, ariko ntitugomba kwibagirwa uruhare rw’umwuka Wera mu murimo wo gutoza abavugabutumwa.

Iyo dusomwye muri 2 Kor 13.14, tubona ko tugomba kuba mu bumwe bw’Umwuka Wera. Tutari kumwe n’umwuka Wera ntidushobora gutoza abigishwa. Mu itorero ry’I Yeluzalemu bari bameze nk’umuryango umwe kubwo kwizera Imana. Ibyo bakoraga byose babikeshaga Yesu. Ibyiringiro byose babikuraga muri Yesu.

Mu gitabo cy’Ibyak 2.36 tubona ko  abigishwa bagombaga kwemera ko Yesu ariwe ubatuma. Itorero rigomba kumva ko imbaraga z’Umwuka arizo zikora imirimo. Muri uyu  murimo wo gutoza, ni ngombwa kuzirikana ko abatozwa bagomba gukura bakagera ku kigero cya Yesu-Kristo. Abigishwa ba mbere ntibasengaga mu magambo gusa ahubwo  bashyiraga mu bikorwa ibyo bavugaga. Iyi kanisa y’I Yelusalemu tugomba kuyifataho icyitegererezo. Yari igabanyijemo amatsinda mato, basangira byose, bagasengera mu ngo no mu nsengero.

Mu gutoza kwacu dukwiye kutita ku bwinshi bw’abakirisitu gusa ahubwo dukwiye no kwita cyane ku ireme ry’imyemerere yabo. Dukwiye kandi gukunda umurimo dukora. Mu itorero ry’i Yeluzalemu, abakoraga umurimo batoranywaga hashingiwe ku mpano ya buri wese. Kugira ngo umenye impano abakirisitu bawe bafite ukeneye kubegera, kubatega amatwi no kubasengera. Iyo utoza abigishwa ugomba gusobanukirwa impano z’Umwuka zitandukanye Imana yashyize mu bantu. Buri wese afite impano ye. Ariko abantu ntibumva kimwe. Hari abumva ari uko uvuze cyane n’ijwi riranguruye, ariko hari n’abandi bumva ari uko ukoresheje ijwi riciye bugufi.

Ni gute watoza abantu bakagera ku kigero cyo kuzana abandi?

Ugomba gutoranya abantu batari abanyangeso mbi, batari inkubaganyi, batari abanyarukoni, bashakanye n’umugore umwe. Abo bantu bagomba kuba bafite imico mwiza itandukanye n’iyabandi basanzwe.

Mu gutoza abantu gukora umurimo w’Imana, tugomba no kubatoza gukora. Kugira ngo abo dutoza bazavemo abakozi, dukwiye kubereka uko bakwiye gukora. Ababyeyi nibakora, abana bazakora, paruwasi nizikora abatuye igihugu cyose baziga gukora. Abantu bagomba gukunda umurimo. Tugomba kuba abapasiteri bakora. Udakora ntakarye! Iki nicyo gihe cyiza cyo gukorera Yesu mu matorero yacu. Mbere y’uko uyu mwaka urangira ukwiye gutekereza ibintu ukwiye gukora. Itorero ry’abanebwe ryaba ribabaje. Dukwiye kwigisha abakirisitu kutarangarira imfashanyo. Ahubwo dukwiye gushyira hamwe tukubaka Diyoseze zacu ndetse na Province yacu. Dukwiye kwibuka ko Umwuka Wera ariwo udushoboza.

Mu kiganiro cye Rev Dr Canon Antone Rutayisire yagarutse kuri ibi bikurikira:

  • Kuki twigisha abantu ariko ntihavemo abigishwa beza?
  • Twakora iki? Twakora dute?
  • Ku rwego rwa PEAR twabikora gute?

Rev Canon Antoine yifashishije Ijambo ry”iamana dusanga mu Abaheburayo 5:11:  “Tubafitiye byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. Kandi n’ubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye (….) Abaheburayo 6.1ss: “Nicyo gituma dukwiye kuba turetse guhora mu bya mbere bya kera (….)”.

Kuzura umwuka sibyo bigaragaza umukirisitu ukuze ahubwo imbuto yera nizo zimugaragaza. Igituma abantu b’Imana badakura ni uko:

  • Bagaburirwa inyigisho z’abana: kwihana ibyaha n’indi mirimo ipfuye. Abantu bose ntibakeneye kubwirwa kwihana imirimo ipfuye, ko Imana ikura ku cyavu (hari abamaze kukivaho).
  • Abakirisitu ntibakangurirwa gukura ngo bagere ku kigero cya Yesu: kumva ko umuntu agomba gusa na Yesu bimutera kumva ko agomba guhinduka byanze bikunze.
  • Twigisha abakirisitu tutitaye ku rugero bagezeho: dukwiye kumenya gusimburanya inyigisho cg se kuzivanga (mélange).
  • Iyo tubwiriza tugarukira mu nzira ntidutsinde igitego: kurangiza kubwiriza udahamagariye abantu kugira icyo bakora-uko ni ukujugunya umupira inyuma y’izamu aho kugenda ngo utsinde igitego.

TWAKORA IKI?

  • Gusengera ko Umwuka Wera yongera kumanukira Itorero ryacu nk’uko byagenze mu gihe cy’i Gahini;
  • Kumenya gutegura inyigisho zihabwa abakirisitu tugendeye ku kigero bagezeho. Buri nka isa n’ubwatsi yariye, buri mukirisitu asa n’uko yabwirijwe.
  • Gutoranya abayobozi batakigendera mu ngeso ushaka gukosora: Mbere yo gutoranya umuyobozi, banza urebe ko yahindutse-abapasiteri bagira akabari! Uburyo dutoranya abakateshisite ntibunoze. Abakateshisite nibo itorero ryubakiyeho. Dukwiye kwita ku buryo batoranywa n’uko batozwa: Mwalimu w’Ikanisa wenga nyirantare, muriture, etc!
  • Guha Mothers Union umurongo ufatika. Umuyobozi wayo agomba kuba ari icyitegererezo mu nshingano zayo eshanu.
  • Fathers Union: imikorere yayo ntisobanutse-inyigisho, ibiranga ugomba kuba umuyobozi wa FU ntibisobanutse, etc.
  • Amatorero shingiro: abayobozi bayo bagomba kwigishwa;
  • Chorales: Hagomba kujyaho amabwiriza amwe-ubu buri yose igira amabwiriza yihariye;
  • Gutegura inyigisho zikwiye buri cyiciro: urubyiruko, abakuru, abashaje, etc.
  • Gushyiraho gahunda y’igenabikorwa, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.
  • Imihigo igomba kugendera ku nshingano z’itorero. (nta pastier wari wahanirwa ko atageze ku mihigo)!
  • Umupasiteri, umwalimu bakwiye kugira amakaye bateguriramo inyigisho kandi akajya agenzurwa n’ababakuriye. Ni iki kikubwira ko Mwalimu cg Pasteur bigisha abantu?!

KU RWEGO RWA PROVINCE TWAKORA IKI?

  • Kwigisha abayobozi duhereye ku ba kateshisite;
  • Gutegura urutonde rw’inyigisho zigishwa abakirisitu;
  • Gushyira imbaraga mu nyigisho z’ababatizwa (gatigisimu ntikijyanye n’igihe-gufata mu mutwe-scan); abakomezwa n’abashyingirwa.

 

 

2 Thoughts to “ABAYOBOZI BAKURU B’INTARA Y’AMAJYEPFO N’AKARERE KA MUHANGA BARASHIMA CYANE URUHARE RW’ITORERO ANGILIKANI MU RWANDA MU GUSHYIGIKIRA GAHUNDA ZA LETA NO GUTEZA IMBERE ABATURAGE”

  1. Rev. Eric Munyazikwiye

    Imana ishimwe yo iduha abayobozi beza, igiterane cyagenze neza rwose pe kandi twungutse byinshi bituma twiringira impinduka kuri twe no mW’ Itorero.

  2. Bataga

    Is there English version?

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.