MU2Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, Umuryango w’abategarugori, Mothers’ Union wijihije isabukuru y’imyaka 50 umaze ukorera mu Rwanda, ukaba uri no kwizihiza imyaka 140 umaze ukorera ku Isi.

Uyu muryango watangiriye mu Bwongereza mu 1876 utangizwa na Mary Sumner, wari umugore wa George Henry Sumner, wabaye umuyobozi ukomeye mu itorero ry’Abangilikani ku Isi.

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1965, ufite intego yo ku kugira umugore ishingiro ryo kubaka umuryango n’itorero rishingiye ku mahame ya gikirisito. Ubu ukorera muri Diyosezi 11 mu gihugu.

MU3Mu muhango wabereye i Kibagabaga ku Cyicaro cya EAR, Diyoseze ya Gasabo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yagarutse kuri Bibiliya ishimangira ko “ubonye umugore mwiza aba agize umugisha ahawe n’Uwiteka”, ndetse ko “Umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka”, avuga ko umugore ari urangwa n’ibikorwa by’ubumuntu.

Yashimiye abagize Mothers’ Union mu Rwanda, ku ruhare batahwemye kugira mu gusana u Rwanda mu myaka 22 ishize, mu bikorwa byo gutabara no kwita ku bababaye, komora ibikomere mu miryango, gushimangira ubumwe nk’ihame rikomeye ry’itorero, no guteza imbere umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Imyaka 50 rero mumaze si mike n’ibikorwa ni byinshi, ariko inzira iracyari ndende nkuko mwabigaragaje. Muri iyo myaka u Rwanda rwabaye mu mateka ya Jenoside no guhohotera ikiremwamuntu, ariko na none rwarongeye rubumbira hamwe Abanyarwanda, kandi batera imbere hamwe.”

Yakomeje avuga ko umuntu yakwishimira ko u Rwanda ari igihugu gitanga umurongo mwiza wo gukoreramo, ariko anatanga umukoro wo gushaka icyakorwa mu nzego zigikeneye gushyirwamo imbaraga.

Yongeyeho ati: “Muri iyi minsi ubona gutandukana kw’abashakanye bigenda bitera impungenge. Haba mu ngo zimaranye igihe, cyangwa mu ngo zishinzwe vuba. Urugo ni ijuru rito, ariko na none mwibuke ko ari n’u Rwanda ruto, kurusenya bigira ingaruka ku Rwanda rwose. Hakorwa iki kugira ngo tubone igisubizo, duhereye ku bakirisito b’Itorero ry’Abangilikani turi kumwe uyu munsi, ndetse n’Umuryango nyarwanda muri rusange?”

Yakomoje no ku rubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge, ibisindisha n’ubusambanyi, ndetse n’ikibazo cy’Abangavu baterwa inda nyuma bagatereranwa.

Ati “Hakwiriye gushakwa uburyo twafasha urubyiruko rwacu kutishora muri ibyo byago byangiza ubuto bwabo. Ababyeyi twese haba mwebwe Mothers’ Union n’Itorero muri rusange, dukwiye kureba ukuntu dutoza ababyeyi, kumenya kuganira n’abana bakiri bato, kugira ngo bafate umurongo n’icyerekezo cy’ubuzima, amazi atararenga inkombe.”

MU4Umuyobozi wa Mothers’ Union mu Rwanda, Josephine Mujawiyera Rwaje, akaba ari n’ umugore wa Rev. Onesphore Rwaje Archbishop w’Itorero ry’Abangilikani mu gihugu; yavuze ko bamaze gufasha imiryango itari mike kubana mu mahoro, gutoza abana ingeso nziza bahabwa uburere bushingiye ku Ijambo ry’Imana no ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

MU5Madamu Rwaje yavuze ko Mothers’ Union yigishije abagore n’urubyiruko ubukorikori n’imyuga iciriritse, itoza abagore kugira isuku, kuboneza urubyaro no kumenya kuvugira mu ruhame.

Mu bikorwa byabo mu myaka ishize kandi harimo kwita ku bari mu kaga nk’impunzi, abarwayi, abapfakazi, imfubyi n’abandi bababaye, ariko urugamba rwo guteza imbere ubusugire bw’umuryango rukaba rukomeje.

Yagize ati “Kugira ngo yuzuze izi nshingano, Mothers’ Union yiyemeje gushishikariza imiryango itarasezerana gusezerana imbere y’amategeko no mu itorero, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo ariryo ryose rikorerwa abana, gushishikariza ababyeyi kuri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi no kwakira abana mu miryango kugira ngo buri mwana wese arererwe mu muryango.”

Umuyobozi wa Mothers’ Union ku Isi, Lynne Tembey, yashimye uruhare rwa Mothers’ Union mu Rwanda, avuga ko akazi bakora kagenda kera imbuto.

MU6Umushumba w’itorero ry’abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje, yavuze ko Sekibi ushaka gusenya itorero cyangwa sosiyete ahera mu muryango, ariko abagize Mothers’ Union biyemeje kumuheza mu byo bakora.

Yavuze ko muri iki gihe Isi ishaka guhindura itorero aho kugira ngo abe ariryo riyihindura, asaba abakirisito kubaka umuryango ushingiye ku mugore n’umugabo kandi bakaba maso kugira ngo ugire ubusugire uko Imana ibishaka.

Umuryango Mothers’ Union mu Rwanda ugizwe n’abanyamuryango bagera ku 24,450.

Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umuyobozi wa Mothers’ Union ku rwego rw’Isi, Lynne Tembey (ibumoso); Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango , Dr. Diane Gashumba (wa gatatu uhereye ibumoso); Umuyobozi wa Mothers’ Union mu Rwanda, Josephine Rwaje (wa kabiri uturutse iburyo) na Rev. Onesphore Rwaje, Archbishop w’Itorero ry’Abangilikani mu gihugu (iburyo) mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’Umuryango Mothers’ Union wabereye ku rusengero ry’Abangilikani i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali

Umushumba w’itorero ry’abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje

Habanje umutambagiro mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ya Mothers’ Union

 

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.