pear-2Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016 muri EAR, Diyoseze ya Shyogwe hatangiye  igiterane cy’Abapasiteri bose (500) n’Abasenyeli (11) ba PEAR. Icyo giterane kirabera mu Rwunge rw’Amashuli rwa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Intara y’Amajyepfo. pear-4Nk’uko twabivuze haruguru, icyo giterane cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 28/11/2016 kikazarangira tariki ya 02/12/2016.  Intego yacyo igira iti: “Dusobanukirwe intego nkuru y’Itorero” ikaba iboneka muri Matayo 28:19-20.

pear-3Mu gufungura ku mugaragaro icyo giterane habaye iteraniro ryo gushima Imana no gusangira Ifunguro Ryera. Iryo teraniro ryari riyobowe n’Umwepisikopi mukuru wa PEAR, Nyiricyubahiro RWAJE Onesphore. Ijambo ry’Imana Umwepisikopi mukuru yatugejejeho rishingiye mu gitabo cy,Umuhanuzi Yesaya 54.2-4 ahagira hati: “Ishime wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe. Niko Uwiteka avuga. Agura ikibanza cy’ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindura amahanga kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.”

Umwepisikopi mukuru yibanze cyane ku murongo wa kabiri: Dukwiye kuba Itorero ryaguka, gusanga abantu aho kurindira kubabona buzuye insengero gusa.

Yakomeje avuga ku nshingano nkuru y’Itorero nk’uko igaragara muri Matyo 28:19-20: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Ndi kumwe namwe kugera ku mperuka y’isi.” Yesu ari kumwe natwe hose! Ntabwo Imana yirirwa ahandi ngo itahe i Rwanda. Imana Nyamana yirirwa i Rwanda kandi ikaharara.

Inshingano nkuru y’abigishwa ni uguhaguruka bakagenda. Nyamara Yesu ntiyohereje abantu abonye bose : yohereje abo yagenzuye, bumva inshingano, babyize. Yabahaye inshingano mu buryo bw’itegeko. Si ukwinginga-iri niryo tegeko rya nyuma Yesu yahaye abigishwa be mbere yo gusubira mu ijuru. Kugira ngo umuntu abe umwigishwa nyawe wa Yesu agomba kumvira iri tegeko. Aba 11 bamaranye imyaka itatu na Yesu abigisha. Bigiye ku birenge bya Yesu maze bahinduka abigishwa. Mbere yo guhindura abandi ugomba kubanza ugahinduka wowe ubwawe. Tugomba kuba Itorero rihindutse kugira ngo rihindure abandi.

Kugenda ni ukujya kuvuga ubutumwa no kwigisha. Yesu yatanze ibigomba kwigishwa : « kwitondera ibyo Yesu gigishije ».

Iyo twaje mu giterane ntituba twaje gutembere ! Tuba twaje kugira ngo tuvugururwe kandi tuvugururane, tumenyane tubwirane amakuru. Umunyabwenge ni uhora ashaka kumenya naho umupfapfa we yibwira ko azi byose.

Dukwiriye kuba abigishwa nyakuri tukageza abantu ku musaraba. Dukwiye kuba abayobozi bakuze, bahindura abantu, dukwiye kwaguka, tukagenda hirya no hino, tukaba abavugabutumwa inyuma y’Itorero ryacu. Alitari igomba kujya hagati mu bantu, bishatse kuvuga ko tugomba gusanga abantu aho bari.

GUFUNGURA IGITERANE

Nyuma y’iteraniro ryo gushima Imana, Nyiricyubahiro Umwepisikopi mukuru yafashe umwanya wo gufungura igiterane ku mugaragaro. Yatangiye asobanura intego y’igiterane: “ kumenya Intego nkuru Kristo yahaye Itorero” yibutsa n’impamvu yo guhura kw’abapasiteri n’abasenyeri bose ba PEAR. Ni ngombwa kumenya ko uko Itorero rikura ari nako Satani arushaho kurigabaho ibitero agamije guteza amacakubiri, gusuzugurana, etc. Itorero ryacu ryarakuze, ubu rigizwe na Diyoseze 11. Ibyo rero bidutera kurushaho gusenga kugira ngo tuneshe ibitero bya Satani. Umwepisikopi mukuru yaboneyeho yakira abapasiteri bose akurikije amadiyoseze baturutsemo anerekana Umwepisikopi watorewe kuzayobora Diyoseze ya Shyira guhera mu kwezi kwa gatatu 2017 maze asoza atangaza ko atangije igiterane ku mugaragaro.

GUSOBANURA INTEGO Y’IGITERANE

 Ibi byakozwe na Nyiricyubahiro Mgr Louis Muvunyi, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kigali. Yagize ati: Umuhamagaro w’Itorero urugarijwe, hari ingorane nyinshi. Isi irasaba ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije Itorero. Imitima y’abana b’abantu irarwaye kandi n’imitima y’abari mu Itorero irarwaye ku buryo umuntu yagereranya Itorero n’ibitaro by’imitima. Ku ruhande rw’umubiri nabwo hari ibibazo: indwara zidakira, ubukene, etc. Itorero rirasabwa ibisubizo ku bibazo bya tewolojiya: ubutinganyi, abahindura ibitsina, abakuramo inda, abasambanya inyamaswa, abafasha abantu gupfa, abavuga ko umuntu yakomotse ku ngagi, gutandukana kw’abashakanye, etc. Imbere y’ibyo bibazo rero ni ngombwa ko twiyibutsa umuhamagaro w’Itorero: guhindura!

Tuzakomeza kubagezaho uko iki giterane kizagenda.

2 Thoughts to “DIYOSEZE YA SHYOGWE YAKIRIYE IGITERANE CY’ABASENYERI N’ABAPASITERI BA PROVINCE Y’ITORERO ANGILICANI MU RWANDA (PEAR) KU NSHURO YA KABIRI”

  1. Niyindengera Faustin

    Congratulations Reverend Jose8

  2. Ir. NSABIMANA Leonard

    Thank you for information, may God bless you!

Leave a Reply to Ir. NSABIMANA Leonard Cancel reply

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.