Kuri uyu wa 24/10/2016 ubuyobozi bwa EAR Diocese ya Shyogwe bwashyikirije Post de Santé ya Shaki ibikoresho bya Maternité bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice (4, 500,000) bigizwe n’ibitanda, intebe, imbago z’abana, ibitanda byo kubyarizaho, n’ibindi bikoresho by’ibanze byifashishwa muri maternité.
Ubuyobozi bwa Post de sante ya Shaki bwakiranye ubwuzu n’ umunezero ibyo bikoresho kandi bufata umwanya bushimira ubuyobozi bwa Diocese ya Shyogwe ku gikorwa bakoze. Ubwo buyobozi ariko bwagaragaje imbogamizi buhura nazo zibazitira mu gutangiza materinity harimo kubura ibyobo byo guhurizamo imyanda yose, kubura ibigenga bifata amazi y’imvura,inyubako zidahagije, etc.
Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa EAR Diyoseze Shyogwe, Madamu Nyiranziza Zibrie, yababwiye ko ubuyobozi bwa Post se sante ya Shaki bwakora ubuvugizi aho bishoboka , bagatangira kwishakamo ubushobozi kuko nibura intangiriro ihari. Uhagarariye ishami ry’ubuvuzi muri EAR, Diyoseze ya Shyogwe Bwana Eugene Nduhuye yashishikarije Tutilaire wa Poste de Sante ya Shaki kugisha inama bagenzi be kugira ngo barusheho kungura na inama n’ibitekerezo.
Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Ndiza, Arch. Joseph Iyakaremye nawe yavuze ko agiye gufatanya na Tutilaire bagakora uko bashoboye iryo vuriro rikabona ibikoresho byose bikenewe kugira ngo ribashe gufasha abaturage barigana. Yashoje asabira umugisha abantu bose bagize uruhare mu kubaka Poste de Sante ya Shaki n’abandi bose barimo gukora uko bashoboye ngo iryo vuriro ritangire mu buryo bwuzuye.